Canalblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Publicité
Chorale Belgo-Burundaise CSFA
Chorale Belgo-Burundaise CSFA
Pages
Archives
Newsletter
19 abonnés
17 août 2016

Mwamikazi wa KIBEHO. Une douce chanson à Marie, en mémoire de ses apparitions à Kibeho. Méditons les paroles!

 

 

1. Mubyeyi Mariya, Igihe ubonekeye i Kibeho waje utubwira uti : « nimuhumure mbahoza ku mutima » ! Duhe natwe kukugana, Tugukunde dukomeje, Utubere Umubyeyi tukubere abana, Mwamikazi wa Kibeho.

2. Mubyeyi Mariya, Usuye u Rwanda waje uburira bose ko umwanzi shitani yarwinjiye ngo boye kumwimika… Abatuye uru Rwanda, Babe hafi bakomeze, Bayoborwe n’urumuri rw’Inkuru nziza, Mwamikazi wa Kibeho.

R/Ganza iwacu Mawe Mariya, Mubyeyi dukunda, habwa impundu, Mubyeyi wa Kibeho.

3. Mubyeyi Mariya, Wadusabye ukomeje kwihana nyabyo, kwitonda, gusukura imitima, gusenga no kwigomwa... Gira inama urubyiruko, Urutoze ubumanzi, Rube intwari mu kwibanda ku kiri icyiza, Mwamikazi wa Kibeho.

4. Mubyeyi Mariya, Abemera Kristu ni nk’indabo nziza, Iteka wahoraga ubyibutsa, ugahora uzuhira… Reba abana batoya, Ubatoze gusenga, Baguture imitima itaramenya icyaha, Mwamikazi wa kibeho.

R/Ganza iwacu Mawe Mariya, Mubyeyi dukunda, habwa impundu, Mubyeyi wa Kibeho.

5. Mubyeyi Mariya, Wasezeranyije abakwambaza bose kubegera, ukabaha ihumure, bakagira amahoro… Menya ingorwa zawe, Uzibere ikiramiro, Nk’uko wagobotse abo mu bukwe bw’i Kana, Mwamikazi wa Kibeho.

6. Mubyeyi Mariya, Kiliziya ya Kristu itotezwa mu isi ya none, ni Wowe yiringiye, komeza uyirengere… Menya intore za Jambo, Uzibere Umurinzi, Zihame mu budahemuka n’urukundo, Mwamikazi wa Kibeho.

R/Ganza iwacu Mawe Mariya, Mubyeyi dukunda, habwa impundu, Mubyeyi wa Kibeho.

7. Mubyeyi Mariya, Ni Wowe Mwamikazi w’ijuru n’isi, Nyenyeri ihabura abahabye, komeza utugende imbere… Mubyeyi wa Jambo, Uturinde kunanirwa, Maze uzadusohoze mu Ngoma ya Kristu, Mwamikazi wa Kibeho.

R/Ganza iwacu Mawe Mariya, Mubyeyi dukunda, habwa impundu, Mubyeyi wa Kibeho.

Publicité
Publicité
Commentaires
Publicité
Chorale Belgo-Burundaise CSFA
  • La Chorale Saint François d'Assise (CSFA-Chorale) est Catholique. Elle a été créé à Liège-Belgique en 2015 par et pour les Burundais et amis des Burundais. Son objectif principal est d'animer des messes catholiques avec ferveur et dévotion.
  • Accueil du blog
  • Créer un blog avec CanalBlog
Derniers commentaires
Visiteurs
Depuis la création 1 046 069
Publicité